Rugambwa abagabo :

Rugambwa abagabo bagarukira mu mahina,
Rwa mutagisha icumu litagisha uligemye,
Naliteye umuhunde ku Gatare ka Mubindi, ndarimwicisha.
Sindakamudondoza, nalimukuye ngomba kulimiza imbuga,
Ndiringaniza n'uruti, ubwo umutuku walitembaga ku muhunda.

Uwo muhunde agera hasi atagitera umugeli,
Mbonye urubindo rwe sinatinda kumukeba,
Nanga gutahira uwo gusa kandi nagambiranye n'inkotanyi cyane.
Ni jye watwitse ingerero z'imikimbi, umuriro waturutse kuli Nkuba,
Nkingo na Runyana byahiye, irya mihana ya Nyamunonoka

I Murambi wa Nkwiro yahavuye kivugiza,
Kinegero yavuze ko uwabishe ari Rucankambi.
Ati: Arakunyagiza iminega,
Igihe bakiri muli izo mpaka haturuka ingabo z'i Kigali,
Natanya Rugemamubili uwo ndamuhingana maze kumwonesha,
Mukuraho ibigwi ngira n'ibirindiro imbaraga yanjye yananiye indi mitwe.